October 17, 2025
ITANGAZO RYO KUMENYESHA IMIKORERE YA SISITEME
Reference: LTGS/SAD/NTC0000012025
Issuer
LTGS Systems Administration Department
Audience
Public Citizens,Agents,Registrar Officers,Employees,Public Business,Government Agents,Suppliers,Trainees,Shareholders
Class
External
Reference
LTGS/SAD/NTC0000012025
Muraho neza,
Nyuma y’uko habayeho ikibazo kidasanzwe cyagize ingaruka ku mikorere y’ ikigo mu ma sisiteme yose y’Ikigo LTGS Rwanda Plc, turamenyesha aba agenti bacu, abafatanyabikorwa ndetse n’abakozi bose ko iki kibazo kitaturutse ku ruhande rwacu, ahubwo cyatewe n’ibibazo byabaye kuri seriveri (Server).
Ku bufatanye na AOS Ltd (Hosting Team) hamwe n’ikigo LTGS Rwanda Plc, iki kibazo twagikoranye ubushishozi n’ubunyamwuga, kandi ubu kimaze gukemuka burundu.
Habayeho migration yo kwimura amakuru yose ava kuri seriveri imwe ajyanwa ku yindi itekanye kandi idakubiyemo amakuru menshi cyane. Ibi byakozwe hagamijwe kongera umutekano, umuvuduko n’imikorere myiza ya sisiteme zacu.
Twishimiye gutangaza ko sisiteme zose z’Ikigo zasubiyeho neza, kandi zishobora gukoreshwa nk’uko bisanzwe, gusa turizeza ko umuvuduko wayo wiyongereye, Izi sisiteme zirimo by’umwihariko: (SmartBiz System, E-Correspondence System, Smart Single Management System, Facility Registry System, Smart Agency System, IDMIS, Integrated Finance System).
ICYITONDERWA:
1. Ku bijyanye n’abatanze dosiye muri One Stop Center: Dosiye zose zatanzwe mu gihe sisiteme zari zifite ibibazo zirimo gusuzumwa kandi zirahita zemezwa mu buryo busanzwe.
2. Ku bijyanye no kwishyura commission z’abagenti, abafatanyabikorwa n’abakozi: Bitewe n’ikibazo cya sisiteme y’imari y’ ikigo (Finance System) cyabayeho muri ibi bihe, habayeho gutinda mu kwishyura commission z’ukwezi kwa Nzeri 2025. Turabamenyesha ko ibikorwa byo kwishyura byasubukuwe uyu munsi, kandi bizakorwa mu buryo busesuye.
Turashimira byimazeyo aba agenti bose, abafatanyabikorwa n’abakozi bose kubwo kwihangana bagize mu gihe iki kibazo cyari gikomeje gukurikiranwa.
Ubuyobozi Bukuru bwa LTGS Rwanda Plc
Ishami rishinzwe Sisiteme n’ Umutekano

Attachment Available
Open in modal or download directly
Summary
This announcement is officially issued and trustworthy, as it has been released by the General Management of LTGS RWANDA PLC. If you have any issue, you may contact us at +250 786 384 528.